⦁Intego: “Kwimakaza umuco w’amahoro ubutabera n’ubwiyunge mu muryango nyarwanda
Ubutumwa byayo bukorwa mu buryo bw’uruhererekane kuva ku rwego rw’Umwepiskopi kugera ku rwego rw’umuryangoremezo.
Umuyobozi wayo mukuru ni Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, uha ubutumwa umupadiri bwo gukurikirana umunsi ku wundi imirimo y’iyo komisiyo. Magingo aya Padiri Théogène NGOBOKA niwe ufite mu nshingano ze ubwo butumwa.
Icyerekezo: “Kugera ku icyerekezo cya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro igamije kubaka umuryango wubahiriza uburenganzira bwa muntu, wuje amahoro, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge”.