- Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Cyangugu ishyira mubikorwa inshingano zayo hakurikijwe imiterere y’inzego, ni ukuvuga kuva hejuru ujya hasi (top-down structure)
- Ku rwego rwa diyosezi, komisiyo igizwe n’abantu 38 (buri paruwasi ihagarariwe n’abantu babiri , padiri omoniye na perezida wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro), padiri umuyobozi ku rwego rwa diyosezi, n’abandi bagenwa n’amategeko ngengamikorere yayo.
- ku rwego rwa paruwasi komisiyo y’ubutabera n’amahoro igizwe n’abahagarariye komisiyo y’ubutabera n’amahoro ku rwego rwa santarari
- ku rwego rwa santarari komisiyo y’ubutabera n’amahoro igizwe n’abahagarariye komisiyo y’ubutabera n’amahoro ku rwego rw’umuryangoremezo
- ku rwego rw’umuryangoremezo komisiyo y’ubutabera n’amahoro igizwe n’intumwa z’amahoro n’abagabuzi b’amahoro
- Abagize komisiyo ya Diyosezi bahura buri mwaka bagasuzuma ibikorwa byakozwe mu mwaka utambutse bakanategura ibizakorwa mu mwaka ukurikiyeho.
- Abagize urwego rwa tekinike bafite inshingano zo guhuza ibikorwa by’imishinga itandukanye iri gushyirwa mu bikorwa, ku bagenerwabikorwa baziguye n’abataziguye (700 633 batuye diyosezi ya Cyangugu).
- Inshingano n’umumaro wabagize urwego rwa tekinike ni ugutegura, gushyiramubikorwa, gukurikirana no gusuzuma ibikorwa bigenzurwa n’abahagaririye komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya diyosezi.
- Uru rwego kandi rushinzwe kugaragaza aho imishinga igeze, impinduka iri kuzana ndetse n’imbogamizi zihari, inatanga kandi imishinga ishobora gukorwa bitewe n’ibibazo byagaragaye ndetse nicyifuzwa kugerwaho.
Facebook Page Feeds
Twitter Tweets
Archives