Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro igamije kwimakaza umuco w’Amahoro, Ubutabera, Ubumwe ndetse n’Ubwiyunge mu muryango nyarwanda ndetse no kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu rumuri rw’ivanjiri ndetse n’inyigisho n’amahame mbonezamubano ya kiliziya.
- Kwimakaza indangagaciro z’umuco w’Amahoro mu mashuri.
- Ibikorwa byimakaza ubwiyunge, gutanga no gusaba imbabazi mu bantu ndetse no mu muryango.
- Imirimo irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu bimurikiwe n’urumuri rw’ivanjiri ndetse n’inyigisho n’amahame bya kiliziya.
- Gufasha umuryango gukira ibikomere no guhumuriza abahuye n’ihungabana kubera ibikomere by’ibibazo batewe na jenoside.
- Kwimakaza umuco w’Amahoro mu bihugu duturanye himikazwa imigenderanire n’imikoranire yambukiranya umupaka.
- Kwita kw’iterambere ry’abasigajwinyuma n’amateka kugirango bibone mu muryango nyarwanda.
- Kurengera uburenganzira bw’umugore n’umwangavu mu muryango nyarwanda
- Gusubiza mu buzima busanzwe mu muryango abagororwa bari bafungiye kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi nyuma yo kurangiza ibihano byabo.