Aho dukorera

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya diyosezi ya Cyangugu ikorera ubutumwa bwayo muri diyosezi ya Cyangugu ihererereye  mu ntara y’iburengerazuba mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ikaba ihana imbibi: mu burengerazuba na arkidiyosezi ya Bukavu (RDC) mumajyepfo ihana imbibi na diyosezi ya Uvira (DR Congo) na Bubanza (Burundi), mumajyaruguru ikikijwe  na diyosezi ya Nyundo (Rwanda) naho iburasirazuba ikikijwe na diyosezi ya Gikongoro.

Diyosezi ya Cyangugu iri ku buso bwa 1,125km ikindi gice kinini kigizwe n’ishyamba rya Nyungwe. Ituwe n’abaturage barenga 712,346, abagatolika barengaho gato 286, 160 (tugendeye ku ibarurishamibare ryakozwe mu mwaka wa 2018). Igizwe na paruwasi 18 na kasi paruwasi 1, santarari 98, sikirisare 58, imiryangoremezo 2022.