Ibikorwa by’indashyikirwa

  • Kubaka inzego zo gukora ubutumwa kuva hejuru kugera hasi ( kuva kurwego rwa diyosezi kugera mu muryangoremezo) muguteza imbere Ubutabera n’Amahoro.
  • Hakomejwe indangagaciro z’umuco w’Ubumwe n’Amahoro mu mashuri abanza n’ayisumbuye aho abarangiza amashuri bakomereza mubuzima bwo hanze basakaza amahoro bashingiye kubumenyi bahawe bacyiga kandi iki gikorwa kirakomeza
  • Hakomejwe gutanga inyigisho ndetse n’ibikorwa byimakaza ubwiyunge, gutanga no gusaba imbabazi
  • Gukomeza guteza imbere imirimo irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu bimurikiwe n’urumuri rw’ivanjiri ndetse n’inyigisho n’amahame ya kiliziya.
  • Komisiyo iracyakomeza gufasha umuryango gukira no guhumuriza abahuye n’ihungabana kubera ibikomere batewe na jenoside.
  • Komisiyo ikomeza kwimakaza umuco w’Amahoro mubihugu duturanye himikazwa imigenderanire n’imikoranire yambukiranya umupaka.
  • Komisiyo ikomeje kwita kw’iterambere ry’abasigajwinyuma n’amateka kugirango bibone mumuryango nyarwanda, hatezwa imbere uburezi bw’abana ndetse no gufasha imiryango yabo.
  • Komisiyo ikomeje kwita no kurengera uburenganzira bw’umugore n’umwana mu muryango nyarwanda, aho komisiyo ifasha abana babyawe kwandikwa mu rwego rw’amategeko bakabona ababyeyi.
  • Komisiyo ikomeje inyigisho zo gutegura no gusubizamubuzima busanzwe abakoze jenoside mu muryango nyarwanda nyuma yo kurangiza ibihano byabo.