KOMISIYO Y’UBUTABERA N’AMAHORO MURI DIYOSEZE YASUYE AMATSINDA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE MURI PARUWASI YA MIBILIZI

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyoseze ya Cyangugu ikurikirana ibikrwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu maparuwasi birimo gusura amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, hagamijwe kureba aho urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rugeze.

Ni muri urwo rwego, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yasuye abagize amatsinda 7 y’ubumwe n’ubwiyunge yo muri Paruwasi ya  Mibilizi ku wa 09/12/2020.

Aya matsinda agizwe na bamwe mu bakoze ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi bamaze kwemera ibyaha ndetse n’imiryango yabo hamwe n’abarokotse iyi jenoside, aho bagira ibikorwa bibahuriza hamwe bigatuma barushaho kunoza urugendo rwabo rw’ubwiyunge.

Mu biganiro bagiranye na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyoseze, abagize amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge bagaragaje ibikorwa bagira ndetse n’imbogamizi bahura nazo.

Muri ibi biganiro kandi, hari abatanze ubuhamya bw’intera bagezeho mu bwiyunge, aho bamwe mu bakoze ibyaha bya jenoside basabye imbabazi ku mugaragaro, maze abahemukiwe na bo bakabababarira.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyoseze ya Cyangugu, Padiri Théogène NGOBOKA,Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu , yababwiye ko bategerejweho umusanzu muri gahunda yiswe “HINDUKA UGARUKE TWIYUBAKE”, igamije kwakira mu buzima busanzwe abagororwa bari kurangiza ibihano byabo bari barakatiwe muri gereza, ubwo bazaba bageze mu muryango, bakigishwa kandi bagafashwa kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Padiri Théogène NGOBOKA kandi yabasezeranyije ko Diyoseze izakomeza gufatanya na Paruwasi mu kubaherekeza mu rugendo barimo hagamijwe gushaka ibisubizo ku mbogamizi bahura nazo mu rugendo batangiye.

Posted in Uncategorized | Leave a comment